wex24news

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Sénégal

Perezida Paul Kagame, uri i Paris mu Bufaransa, kuri uyu wa Kane tariki 20 Kamena 2024 yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, aho baganiriye ku ruzinduko Perezida Faye ateganya kugirira mu Rwanda mu gukomeza gusangizanya ubunararibonye mu nzego zitandukanye zirimo imiyoborere n’ubufatanye hagati y’ibihugu bya Afurika.

Perezida Kagame yahuye na Perezida Faye, baganira ku bufatanye bw'ibihugu bayoboye

Amakuru dukesha Village Urugwiro avuga ko Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, ateganya gusura u Rwanda, mu ruzinduko ruzaba rugamije kunguka ubunararibonye ku mikorere y’inzego z’ubuyobozi zo muri iki gihugu.

U Rwanda na Sénégal bisanzwe bifitanye umubano mwiza ugaragarira mu bikorwa bitandukanye ibihugu byombi bifatanyamo. bifitanye amasezerano arimo ay’ubufatanye mu by’umuco ay’ubutwererane rusange yasinywe mu 2004, ay’ishyirwaho rya komisiyo ihoraho ishinzwe kugenzura umubano w’ibihugu byombi.