wex24news

Kendrick Lamar yazuye akaboze

Umuraperi Kendrick Lamar yakoze igitaramo ku munsi abirabura bibukaho igihe ubucakara bwarangiriye, ageze ku musozo w’igitaramo akora mu jisho Drake bamaze igihe badacana uwaka, amusaba ko niba yifuza ko amwubaha, azamuha impeta ya Tupac Shakur aherutse kugura mu cyamunara.

Yafashe umwanya yongera kwibasira Drake bari bamaze igihe bacyocyorana bakoresheje indirimbo.

Yagize ati “Niba ushaka ko nkubaha uzampe iyo mpeta ya Tupac waguze mu cyamunara cyangwa se uzayisubize ku isoko nyigure ubundi njye nkubaha”.

Impeta ya Tupac Shakur yagurishijwe mu cyamunara igurwa na Drake wishyuye miliyoni imwe y’Amadolari. Yayiguze ku itariki 27 Gashyantare 2023.

Kendrick Lamar ufata Tupac nk’umuraperi w’icyitegererezo yasabye abaraperi bagenzi be kutemerera uwo ari we wese utesha agaciro ibigwi bya Tupac Shakur ufatwa nk’uwakundishije Isi injyana ya Hip Hop.

iyi mpeta ya Zahabu yashyizwe mu cyamunara inshuro eshatu hakabura uyegukana. Tupac Shakur yayambaye bwa nyuma mu bihembo bya VMA (Video Music Awards) byo mu 1996.