wex24news

Ibyo kwitega muri Copa América 2024

Amasaha arabarirwa ku ntoki amakipe 16 yo ku Mugabane wa Amerika agatangira guhatanira Copa América 2024 ifitwe na Argentine yayegukanye mu 2021. Kuri iyi nshuro, iri rushanwa ririmo byinshi bitandukanye byo guhanga amaso birimo kuba irya nyuma kuri Lionel Messi cyangwa rikaba ryatanga Ballon d’Or kuri Vinicius Junior n’ibindi bitandukanye.

Copa América 2024 ishobora kuba irushanwa rya nyuma rikomeye kuri Lionel Messi mu mwambaro w’Ikipe y’Igihugu ya Argentine cyane ko amaze kugira imyaka 37.

Haribazwa niba Messi azabasha kugera mu 2026 mu mikino y’Igikombe cy’Isi ubwo azaba afite imyaka 39.

Vinicius Junior arahabwa amahirwe yo kwegukana Ballon d’Or nyuma yo guhesha Real Madrid Shampiyona ya Espagne na UEFA Champions League, ahanganye na mugenzi we Jude Bellingham bakinana muri iyi kipe nawe uhabwa amahirwe yo kwegukana Igikombe cy’u Burayi hamwe n’Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza.

Kwegukana Copa América kwa Vinicius ni ikimenyetso gikomeye cy’uko ashobora kuzanahabwa Ballon d’Or isanzwe ihabwa umukinnyi witwaye neza kurusha abandi muri uwo mwaka.

Umukino wa nyuma w’iri rushanwa uzabera kuri Hard Rock Stadium i Miami mu bilometero 32 uvuye mu Mujyi wa Fort Lauderdale, aho Inter Miami ya Messi ikinira.

Uko amatsinda ateye: