wex24news

Perezida Kagame yahuye na Emmanuel Macron

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yahuye na Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, bagirana ikiganiro.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, kuri uyu wa 21 Kamena 2024 byasobanuye ko bahuriye ku biro bya Perezida w’u Bufaransa, Elysée.

Umukuru w’Igihugu yabanje kwakirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Stéphane Sejourne, mbere yo guhura n’abandi bayobozi batandukanye bitabiriye iyi nama.

Guverinoma y’u Rwanda n’u Bufaransa zisanganywe ubufatanye mu guteza imbere inzego zitandukanye zirimo urwego rw’ubuzima n’ibikorwaremezo birushingiyeho.

U Bufaransa kandi busanzwe bushyigikira gahunda z’u Rwanda zo kubungabunga amahoro n’umutekano, bubinyujije mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU). Ni kimwe mu bihugu byasabye uyu muryango kuruha inkunga yo kurufasha kurwanya iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.

Guverinoma y’u Bufaransa igaragaza ko kugira ngo ikibazo cy’u Rwanda na RDC gikemuke, abahagarariye ibi bihugu bakwiye gukomeza kuganira, hashingiwe ku myanzuro yafatiwe i Luanda muri Angola mu Ugushyingo 2022.