Jonas Vingegaard w’imyaka 27 ukinira Visma-Lease a Bike ubitse Tour de France ebyiri ziheruka azitabira iya 2024 nyuma y’imvune ikomeye yagize mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino.
Kuva icyo gihe nta rindi siganwa arongera kugaragaramo, ku buryo byateraga impugenge abakunzi b’uyu mukino by’umwihariko aba Tour de France zo kuba itagaragaramo kizigenza ufite ebyiri ziheruka.
Umuyobozi wa Siporo muri Visma-Lease a Bike, Merijn Zeeman yatangaje ko Vingegaard ameze neza ndetse yiteguye gukina.
Vingegaard ni umwe mu bahabwaga amahirwe muri iri rushanwa ibihe amazemo iminsi biratera impugenge abakunzi cyane ko nk’ibisanzwe azaba ahanganye na Tadej Pogačar uheruka kwegukana Giro d’Italia.