wex24news

Umukunzi wanjye mushya agomba kuzambyarira umwana

Umuhanzi wo muri Nigeria, umenyerewe mu njyana ya Afrobeat Rema, yatangaje ko umukunzi afite mushya agomba kuzamubyarira.

Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze Rema yashyizeho amashusho agaragaza umugongo w’umukunzi we, avuga ko ntacyo atamukorera bitewe n’uko yagaragazaga uburyo yishushanyijeho ibirango by’uyu muhanzi aherutse gutangaza.

Rema and justine

Ibi abikoze nyuma y’amakuru avuga ko Rema ashobora kuba ari mu munyenga w’urukundo na Justine Skye wahoze ari umukunzi wa Wizkid, ni ibyatangiye guhwihwishwa nyuma y’uko bagaragaye bari kumwe mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko ya Skye, bivugwa ko byateguwe na Rema umwaka ushize.

Uretse Justin Skye umaze iminsi avugwaho kuba akundana na Rema, ubusanzwe Rema nta kunda kugaragaza ubuzima bwe bw’urukundo mu itangazamakuru, gusa yigeze kuvugwaho mu rukundo na Nimie umunyamideri akaba n’umukinyi wa Filime muri Nigeria.