wex24news

Dr Frank Habineza watangiye kwiyamamariza kuba Perezida

Abaturage bo hirya no hino mu mujyi wa Kigali bagaragarije ibyishimo umukandida uhagarariye ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda ku mwanya w’umukuru w’igihugu,Dr Frank Habineza.

Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije, Democratic Green Party, ryatangiye ibikorwa byo kwamamaza Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Dr Frank Habineza ndetse n’abakandida ku mwanya w’Ubudepite.

Ibikorwa bya Democratic Green Party byatangiriye i Bweramvura mu Murenge wa Jabana, Akarere ka Gasabo kuri uyu wa Gatandatu.

Uyu mukandida,Dr Hon Frank Habineza,aho yanyuraga yerekeza mu murenge wa Jabana wo mu karere ka Gasabo,abanyarwanda bagaragazaga ko bamwishimiye ndetse ageze kuri site yagombaga kwiyamamarizaho yahasanze abantu benshi bamushyigikiye.

Abamotari,abaturage batandukanye bari mu mirimo itandukanye bagaragarije uyu mukandida urugwiro abanyuzeho agiye kwiyamamaza.