wex24news

CAF yatangaje igihe Igikombe cya Afurika cya 2025 kizakinirwa

Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika yatangaje ko imikino y’Igikombe cya Afurika cya 2025 izabera muri Maroc kuva ku itariki ya 21 Ukuboza 2025, kugeza ku wa 18 Mutarama 2026, mu gihe icy’Abagore cyari giteganyijwe muri uyu mwaka cyimuriwe muri Nyakanga 2025.

Amatariki yatangajwe yatumye Igikombe cya Afurika gikurikiraho kizabera muri Maroc aricyo cya mbere kizaba gikinwe mu mpera z’umwaka ziba ziganjemo iminsi mikuru ya Noheli n’ubunani.

Igikombe cya Afurika cy’Abagore (WAFCON) kizabanziriza icy’Abagabo kuko kizatangira tariki ya 5 Nyakanga kugeza ku wa 26 Nyakanga 2025.

Perezida wa CAF, Patrice Motsepe yavuze ko guhitamo amatariki byakoranywe ubushishozi ndetse hari icyizere ko amateka aziyandika kuko ari irushanwa rizagenda neza cyane.

Komite Nyobozi ya CAF kandi yatangaje ko nyuma y’iki gikorwa hateganyijwe Inteko Rusange yayo izabera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo tariki ya 10 Ukwakira 2024.

Aha hazatangarizwamo amatariki ya CAF Champions League, Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17 ndetse n’icy’abatarengeje 20, hakanatangazwa kandi igihe hazatangirwa ibihembo bya CAF n’aho bizabera.