wex24news

rwamanutse mu Itsinda rya Gatanu 

Ikipe y’Igihugu y’Abagabo mu mukino wa Tennis yamanutse mu Itsinda rya 5 rya Davis Cup muri Afurika, nyuma yo gusoza iy’uyu mwaka ku mwanya wa nyuma.

Iri rushanwa ryari rimaze iminsi ine ribera kuri Academia de Tenis Kikuxo i Luanda muri Angola.

Ntabwo ryagendekeye neza u Rwanda kuko rwatangiye rutsindwa n’u Burundi imikino 3-0, Iyi kipe yongeye gutsindwa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bityo yisanga igomba gukina imikino ku guhatanira kutamanuka.

Muri iyi mikino, u Rwanda rwahuye na Angola maze rutangira neza Habiyambere Ernest atsinda Andre Fernando amaseto 2-0. Ni mu gihe Hakizumwami Junior yatsinzwe na Daniel Domingos amaseti 2-0.

Mu gukina ari babiri, Habiyambere Ernest na Niyigena Etienne batsinzwe na Lukanu Andre Chris na Fernando Andre 6-3, 6-4, bityo u Rwanda rumanuka mu Itsinda rya 5.

Muri iyi mikino, u Rwanda rwari mu itsinda rya kabiri hamwe na Kenya, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi. Ni mu gihe irya mbere ryarimo Algérie, Sénégal, Cameroun na Angola iri mu rugo.