wex24news

irashaka ko abagore bari mu myanya ifatirwamo ibyemezo bagera kuri 50%

Ishyaka riharanira Demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage PSD rigaragaza ko mu bitekerezo byaryo rizaharanira ko bishyirwa mu bikorwa niritorerwa kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko harimo kwimakaza ihame ry’uburinganire ku buryo mu myanya ifatirwamo ibyemezo hagomba kubamo 50% by’abagabo na 50% by’abagore.

Visi Perezida wa Mbere wa PSD, Muhakwa Valens yagaragaje ko ibimaze gukorwa bishimangira ko umwana w’umukobwa yubakiwe ubushobozi bwatuma ahangana na musaza we, bityo ko nibatorwa bazaharanira ko muri iyo myanya ifata ibyemezo no mu Nteko Ishinga amategeko abagabo baba 50% n’abagore bikaba uko.

Muhakwa Valens yagaragaje ko igihugu cyatanze amahirwe angana ku bagore n’abagabo ndetse habamo no guherekeza umugore wari warambuwe ijambo, yubakirwa ubushobozi.

Ati “Twavuga rero ko umugore n’umugabo igihugu cyatanze amahirwe angana kuri bo kuko hari imyaka yabaye umugore arahezwa. Iyo 30% rero ikaba yaravugaga ngo umugore ahabwe ijambo ariko akomeze guherekezwa tukaba tuvuga ngo rero guherekezwa nibyo ariko nabyo bigira igihe umuntu agacuka.”

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka PSD, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, yagaragaje ko bagize icyo gitekerezo bishingiye ku kuba mu mirimo bakora ya buri munsi baba bifuza ko abantu baringanira.

Muri gahunda y’Ishyaka PSD igizwe n’ibitekerezo 60 bikubiye mu nkingi 3 bagaragaza ko nibura mu butabera bazaharanira ko hashyirwa mu bikorwa ibyo amategeko ateganya ku birebana n’ibihano bitari igifungo hagamijwe kugabanya ubucucike mu magereza.

Ibindi PSD igaragaza ko izashyiramo imbaraga harimo kurangiza ku gihe imanza zaciwe n’inkiko ndetse n’imanza burundu imanza z’imitungo zaciwe n’inkiko gacaca.