wex24news

Umukinnyi wa filimi ya Pirates of the Caribbean yapfuye 

Umukinnyi wa filimi ya Pirates of the Caribbean witwa Tamayo Perry yapfuye nyuma yo kuribwa n’igifi cyo mu bwoko bwa ‘shark’ arimo guserebeka ku nyanja muri Hawaii.

Uyu mugabo w’imyaka 49 yapfuye ku cyumweru nimugoroba, nk’uko byemejwe n’abashinzwe ubutabazi ahitwa Honolulu muri Hawaii mu kiganiro n’abanyamakuru.

Abatabazi bahamagawe ku mwaro wa Malaekahana ahagana saa saba z’amanywa ku isaha yaho.

Ariko Perry – usanzwe ari inzobere mu butabazi bwo mu mazi – byemejwe ko yapfuye nyuma y’uko abatabazi bamugaruye ku mwaro muri jet ski.

Rick Blangiardi ‘mayor’ w’ako gace yavuze ko urupfu rwa Tamayo ari “igihombo giteye ubwoba”.

Mu kiganiro n’abanyamakuru yagize ati: “Tamayo yari igihangange mu mazi kandi yubashywe cyane, yakuriye hano, kandi yari umwe mu bakomeye bagize ikipe yacu y’ubutabazi.”