wex24news

yibukije Zari ko abagabo bose bamwikururaho baba bashaka kumusambanya

Zari The Boss Lady uheruka kubwira Shakib ko niyibeshya akamuca inyuma na we azahita amushakiraho undi mugabo dore ko amategeko y’Afurika y’Epfo abyemera, yibukijwe ko abagabo birirwana nta kindi babamwifuzaho kitari ukumusambanya.

Shakib mu buryo bweruye yavuze ko abagabo bikurura ku mugore we Zari baba bashaka kumusambanya, ahamya ko nta kindi baba bakurikiyeho kuko nta wakifuza kubana na we.

Ashimangira iyi ngingo, yavuze ko na we ari umugabo azi uko abagabo batekereza, bityo icyo bashaka kuri Zari ari ukuryamana na we no kumukoresha.

Shakib yagaragaje ko ari we mugabo ukwiriye Zari, ko abandi bose bamushaka icyo bareba ari ubwiza bw’uyu mugore gusa.

Ibyo Shakib yabwiye uyu mugore byose byatumye aterera akaguru ku kandi. Zari ngo asanga ari umugore w’inzozi z’abagabo bose.

Mu buryo bwe Zari yagize ati: ”Abagabo bose baza bansanga kuko ndi mwiza, umuhanga kandi ndi umugore mwiza n’umubyeyi w’agatangaza.”

Yaboneyeho kubibutsa ko ibyo bamubonamo byose bagomba guhora bazirikana ko yashatse.