Ubwo yaganiraga n’abaturage bo mu Karere ka Nyagatare, umukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Mpayimana Philippe, yavuze ko mu byo azakora harimo kuvugurura inyubako ya ‘Kigali Convention Centre’ no guteza imbere isoko ya Nile iri mu Rwanda ku buryo igaragaza u Rwanda nk’umutima wa Afurika.
Yagize ati “Intego ni ukuvuga ngo nzi neza ko muri Afurika inzu ndende ziri muri metero 400, ubwo rero igeze aho ngaho ikaba mu nyubako ndende za Afurika byaba ari byiza.”
Kandida Mpayimana kandi yabwiye ab’i Nyagatare ko azakora ibikorwa biteza imbere Isoko ya Nile, iri mu Rwanda ku buryo igaragaza u Rwanda nk’umutima wa Afurika.
Yavuze kandi ko mu bijyanye n’urwego rw’ubukerarugendo hazashyirwa imbaraga mu kwimakaza ubushingiye ku muco mu bice bitandukanye by’igihugu.
Mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga, Mpayimana Philippe yabwiye abaturage b’i Nyagatare ko azashyiraho itorero rikomeye ry’Abanyarwanda baba mu mahanga.
Abaturage bo mu Karere ka Gatsibo, Mpayimana Philippe, yabasabye ko nibamugirira icyizere bakamutora, azagira uruhare mu kubaka ibikorwaremezo birimo imihanda kandi iramba, gushishikariza abashoramari kubaka inzu zigeretse ku zindi, aho ibice byo hasi by’izo nzu bizajya bikorerwamo ubucuruzi abantu bagatura mu magorofa yo hejuru.
Yababwiye ko afite ingingo 50 zikubiyemo gahunda y’ibyo yifuza kuzageza ku Banyarwanda natorerwa kuba Umukuru w’Igihugu.
Yongeye kugaragaza ko azashyira imbaraga mu kurwanya ikibazo cy’abangavu baterwa inda, binyuze mu gukurikirana abagabo babigiramo uruhare.