wex24news

Nta Munyarwanda ukwiye kuba impunzi

Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi Paul Kagame ubwo yari ageze i Muhanga mu Kagali ka Mubuga mu Murenge wa Shyogwe, aho yiyamamarije yongeye kwIbutsa Abanyarwanda ko nta munyarwanda ukwiye kuba impunzi, kandi ikaba ari yo politike ya FPR Inkotanyi.

Image

Umukandida Paul Kagame ati: “Kera hari imvugo yajyaga ikoreshwa ku Banyarwanda bari hanze y’Igihugu yavugaga ko badakwiye gutaha, kuko igihugu ari gito, ariko kuri ubu icyo nababwira ni uko nta Munyarwanda ukwiye kuba impunzi kandi afite Igihugu kuko u Rwanda si ruto kandi iyi ni yo ntego y’Umuryango FPR Inkotanyi”.

Akomeza avuga ko kuba mu Rwanda hari icyo bisaba kijyanye no gukora kugira ngo iterambere rizamuke.

Ati: “Ni byo koko nta Munyarwanda ukwiye kuba impunzi, ariko icyo bisaba ni ugukora, buri Munyarwanda akagira icyo akora ku buryo ashobora no gusagurira abanyamahanga, cyane cyane akagurisha na bo ibyo akora, ngicyo igisabwa kugira ngo Umunyarwanda abashe kubaho”.

Usibye ibi, kandida Perezida Paul Kagame yongeye kwibutsa Abanyarwanda muri rusange ko ari bo bafite uburenganzira bwo guhitamo ikibafitiye akamaro, kandi ko ibyiza biri imbere bazabifatanya ku buryo nibamara kuzamuka mu iterambere, bazasigara bafasha n’ibindi bihugu by’amahanga kandi ko bizashoboka ari na yo ntego ya FPR Inkotanyi.