wex24news

Abashaka ababatwitira basabiwe gufungwa imyaka 10

Minisitiri w’Intebe Wungirije w’u Butaliyani, Matteo Salvini, yasabye ko abashaka ababatwitira mu mahanga bakongererwa ibihano bikaba igifungo cy’imyaka 10.

Matteo Salvin est accusé de "séquestration" . En 2019, il avait bloqué le débarquement de migrants, secourus par un navire humanitaire., à Lampedusa Crédit : Ansa

Kuva mu 2004 gushaka ugutwitira mu Butaliyani ni icyaha gihanwa n’amategeko, ababikora bajya ku bikoresha mu bindi bihugu nubwo nabyo bitemewe kuko bashobora gufungwa amezi atatu.

Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Giorgia Meloni yasabye ko hashyirwaho itegeko ryo kongerera ibihano abajya gushaka ababatwitira mu bindi bihugu.

Icyo gihe itegeko ryemejwe mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Butaliyani, ubu bakaba bari kwiga uburyo ryashyirwaho.

Bivugwa ko niriramuka ryemejwe, uzajya ajya mu mahanga gushaka umutwitira azajya acibwa amande ya miliyoni y’arenga miliyoni 1$ ndetse agahambwa igifungo cy’imyaka ibiri.

Ntabwo abo mu ishyaka rya Matteo Salvini babyishimiye, kuko bo bifuza ko amande yaba miliyoni 2$, naho igifungo kikagera ku myaka 10.