wex24news

Igikomangomakazi Anne yakomeretse

Mushiki w’Umwami w’u Bwongereza, Igikomangomakazi Anne yajyanywe mu bitaro kubera ibikomere yagize ku mugoroba , ubwo yari ari gutembera muri Gatcombe Park hafi y’amafarashi.

Amakuru dukesha BBC avuga ko Igikomangomakazi Anne yagize ibikomere ku mutwe, ndetse agira ikibazo gito mu mikorere y’ubwonko ibizwi nka ‘concussion’. Umuntu wagize iki kibazo arangwa no kwibagirwa, kunanirwa no kutabasha kwita ku bintu cyane.

Kugeza ubu ntiharamenyekana icyakomerekeje Igikomangomakazi Anne, nubwo hakekwa amafarashi, iyi mpanuka yatumye hasubikwa ingendo Igikomangomakazi Anne yateganyaga kugirira muri Canada no mu Buyapani muri iki cyumweru.

Mu itangazo ryatanzwe n’umuvugizi w’Ingoro y’Ubwami bw’u Bwongereza yagize ati “Umwamikazi yagize ibikomere byoroheje n’isereri nyuma y’ibyabaye muri Gatcombe Park ku mugoroba w’ejo hashize.”