wex24news

Rayon Sports iri mu biganiro n’abakinnyi babiri 

Abakinnyi babiri barimo myugariro Prince Buregeya warekuwe na APR FC na Osaluwe Rafael bari mu biganiro n’abayobozi ba Rayon Sports.

featured-image

Aba bakinnyi badafite amakipe, bamenyereye shampiyona y’u Rwanda ndetse aho bakinaga bari bameze neza.

Buregeya Prince aherutse kuva mu ikipe ya APR FC yari amazemo imyaka iyingayinga 10, ubuyobozi bwa APR FC bwatangaje ko Buregeya ubwe ari we wisabiye ko yakwemererwa kuva mu iyi kipe y’ingabo yari agifitemo amasezerano y’umwaka umwe.

Ku rundi ruhande,Osaluwe yahoze muri Rayon Sports ariko aza gutizwa muri AS Kigali mu mwaka w’imikino ushize, uyu yitwaye neza muri AS Kigali ariyo mpamvu Rayon Sports ishaka kumugarura nyuma yo kurangiza amasezerano bari bafitanye.