Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwagize amateka mabi ari nayo mpamvu abanyarwanda bakwiriye gukomeza kuba intare birinda icyatuma rusubira inyuma.
Umukandida Paul Kagame, ibi yabivuze yifashishije urugero rw’amateka y’umuntu wifuzaga mu gihe cy’urugamba ko uwamuha, Ingabo z’Intama ziyobowe n’Intare ndetse ko hari n’uwifuje ko yamuha Intare ziyowe n’Intama.
Ati “Ariko twe twarabirenze FPR n’abanyarwanda twagize Ingabo z’Intare ziyobowe n’Intare, nsobanuye neza ibyo nabanje kuvuga ku rugero rwa mbere Ingabo z’Intare n’ubundi nizo zijya ku rugamba kurwana nk’Intare rero nta nubwo uba ukeneye cyane ukuyobora w’Intama kandi iyo uri Intare ukagira Ingabo z’Intama nta rugamba watsinda, ndahera kuri ibyo mbashimira mwese Abanyarwanda uruhare rwanyu mu rugamba twarwanye”.
Umukandida Paul Kagame yasobanuye ko uburyo urugamba barwanye rwari rukomeye cyane kuko icyo gihe bari bateraniweho n’ingeri z’abantu batandukanye ndetse n’amahanga n’amahanga.
Ati “Urugamba twarwanye rwari rukomeye koko ariko uzi gutereranwa, warangiza ugateranirwaho n’amahanga urabyumva byombi biri hamwe? Ubundi uru Rwanda ntabwo rwari rukwiye kuba ruriho bitewe nuko rwatereranywe rukanateranirwaho iteka bigahora ari induru ku Rwanda”.
Umukandida Paul Kagame avuga ko ubumwe bw’Abanyarwanda bigisha buri gihe, kugira intego, gukora ibyiza bumva bashaka arizo mbaraga ati “Nubwo ndi umukandida wa FPR ndetse dufite n’abo dufatanyije jye ubu kuza hano ntacyo mbasaba ahubwo ndakibashimira, twarabanye, twanyuze muri byinshi hamwe tugeze kuri uyu munsi, ikizere kiri hagati yanyu na FPR n’abandi bafatanyije nayo bifuje ko iki gihugu cyahora cyubaka amateka mashya y’igihe tugezemo, y’ibyo twifuza ibyo byose birivugira, nicyo cyanzanye hano ngo dukomeze tugirirane icyo cyizere dukomeze dukorere Igihugu cyacu kuko ibyiza biri imbere”.