wex24news

Shawn Mendes yibasiwe nuwahoze ari umukunzi we

Umuhanzikazi Camila Cabello ubwo yari mu gitaramo yakoreye i Lisbon muri Portugal yavuze amagambo yafashwe nko kwishongora kuri Shawn Mendes bakundanye imyaka ibiri baza gutandukana mu 2021.

Camilla yavuye aya magambo ubwo yari ageze ku ndirimbo “Señorita” yakoranye na Shawn Mendes yabanje kubaza abitabiriye igitaramo niba bazi iyi ndirimbo.

Ubwo yari amaze kuyiririmba Camilla yavuze ko yakundanye na Shawn Mendes ariko budakeye kabiri bagatandukana ariko ubu atangazwa no kumubona ku mbuga nkoranyambaga yifotoza nk’uwihebye.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga ntibishimiye ubu butumwa buka inabi uyu muhanzikazi gusa yabasubije ko atari agambiriye gusebanya.