wex24news

Mutoni waguye mu muvundo wo kwamamaza umukandida wa FPR yashyinguwe

Ahishakiye Mutoni uherutse kugwa mu muvundo wakurikiye ibikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu yashyiguwe mu cyubahiro kuri uyu Kabiri tariki 25 Kamena 2024.

Senateri Sindikubwabo yunamira umubiri wa Mutoni

Uzarerwanimana Issa, umuvandimwe wa Mutoni avuga ko urupfu rwa Mutoni rwatewe n’abantu barimo bashaka gusohoka, ndetse bamwe bagonze abapolisi bari kumuryango bashaka gutaha.

Dr Sindikubwabo Jean Nepomuscene, wa Komisiyo y’imiyoborere muri FPR, Senateri Marie Rose Mureshyankwano, Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, inzego z’umutekano hamwe n’abandi bayobozi batandukanye mu muryango wa FPR-Inkotanyi ku rwego rw’Igihugu baje kwifatanya n’umuryango wa Ahishakiye Mutoni mu kumuherekeza.

Mutoni yashyinguwe mu cyubahiro

Sindikubwabo yatangaje ko Umuryango wa FPR-Inkotanyi wababajwe n’urupfu rwa Ahishakiye Mutoni, avuga ko bazakomeza kuba hafi y’umuryango we, yavuze kandi ko nubwo barimo baherekeza Mutoni hari undi muntu warimo uvurirwa mu bitaro bya Kanombe nawe witabye Imana.