wex24news

yabimburiye abandi kugera muri ¼

Ikipe y’Igihugu ya Argentine yabimburiye andi kugera muri ¼ cya Copa América nyuma yo gutsinda Chile igitego 1-0 ikuzuza amanota atandatu mu Itsinda A.

Wari umukino wa kabiri wo mu itsinda rya mbere, aho Argentine yasabwaga gutsinda kugira ngo ibone itike ya ¼ ari nako ikomeza inzira yo kwisubiza igikombe cyayo.

Wari umukino ugoye cyane ndetse byasabye gutegereza umunota wa 88 ngo iyi kipe ibone igitego cyatsinzwe na Lautaro Martínez.

Intsinzi ya Argentine yayifashije gukomeza kuyobora itsinda n’amanota atandatu, ikurikiwe na Canada ifite itatu, Chile na Peru zifite inota rimwe, mu mukino wa nyuma, Argentine izahura na Peru ku Cyumweru, tariki 30 Kamena, mu gihe Canada izakina na Chile.