wex24news

yiyemeje guhangana n’abigaragambya bari gukora urugomo rukabije

Perezida William Ruto wa Kenya mu ijambo yagejeje ku baturage b’iki gihugu, yaburiye “abateguye, abateye inkunga ndetse n’abakoze bakanashishikaza imvururu n’akavuyo” ko inzego z’umutekano zashyizweho ngo zirinde Repubulika ya Kenya n’ubusugire bwayo “zizoherezwa gucungira igihugu umutekano ndetse zinagarure ituze”.

Kenya protests

Ruto yatangaje ibi nyuma y’imyigaragambyo ikomeye ikomeje kubera muri Kenya, nyuma y’uko abadepite b’iki gihugu bemeje umushinga w’itegeko rigamije kongera imisoro.

Perezida Ruto yavuze ko bibabaje kuba “abantu badafite uburere n’umuco” biraye ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko bakangiza byinshi ndetse abantu bamwe bakahasiga ubuzima, ibintu yise kugaba igitero ku gihugu.

Ati “Ibyabaye uyu munsi byerekanye uburyo dusubiza ku bibazo bibangamiye umutekano w’igihugu. Tuzakora ibishoboka byose kugira ngo hatazagira ikintu gisa nk’iki kizongera kubaho ukundi.”

Perezida Ruto yavuze ko Leta ye itazihanganira uwo ari we wese wakongera gukora ibisa nk’ibyo, avuga ko bibabaje kuba abantu bari biyerekanye nk’abari mu myigaragambyo y’amahoro, yahumurije Abaturage ba Kenya, ababwira kuryama bagasinzira bakizigura bizeye ko umutekano w’igihugu urinzwe, avuga ko hazakurikiranwa ababiteguye, ababiteye inkunga n’ababigaragayemo bose.

Kugeza ubu abarenga 10 muri Kenya bamaze kuraswa nyuma y’uko Abigaragambya kuri uyu wa Kabiri bateye bakanatwika ingoro ishinga amategeko ndetse n’ibiro bya Guverineri wa Nairobi.