wex24news

Ibitero by’indege bya Israel byishe Abanye-palestine 

Inzego z’Ubuzima za Palestine, zatangaje ko ingabo za Israel zagabye ku Mujyi wa Gaza ibitero bitatu biturutse mu kirere zigahitana Abanye-Palestine 24, barimo mushiki w’Umuyobozi w’Umutwe wa Hamas ku rwego rwa politiki, Ismail Haniyeh.

Bibiri muri ibyo bitero byagabwe ku bigo bibiri by’amashuri muri Gaza bihitana abantu 14, ikindi kigabwa ku Nkambi y’Impunzi ya Shati gihitana abandi 10 barimo n’uwo mushiki wa Ismail Haniyeh ndetse n’abandi bo mu muryango we batavuzwe imyirondoro.

Ibinyamakuru Mpuzamahanga byatangaje ko hari n’abantu benshi bakomeretse, ndetse ibyo bitero bikaba byanasenye ibikorwa remezo birimo inzu z’abaturage mu Burengerazuba bw’Umujyi wa Rafah.

Minisiteri y’Ubuzima muri Gaza kandi yatangaje ko ibi bitero byasize mu byago abaturage kuko kugeza ubu nta buryo buhagije buhari bwo kwita ku bakomeretse.