wex24news

Umunyarwenya Samia yageze i Kigali

Umunyarwenya Samia Orosemane w’imyaka 44 utegerejwe mu iserukiramuco ry’urwenya ‘Caravane du rire’ yageze i Kigali kuri uyu wa 24 Kamena 2024, ahamya ko ahageze hakiri kare kugira ngo abashe gutembera u Rwanda.

Samia Orosemane yavuze ko yishimiye kugera mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere iyi ikaba ari nayo mpamvu yazindutse kugira ngo igitaramo kizagere yaragize n’aho atemberera.

Ni ku nshuro ya gatatu Iserukiramuco ‘La caravane du rire’ rigiye kubera i Kigali. Kuri iyi nshuro rizabera kuri ‘Institut Français du Rwanda’. Kwitabira bisaba kwishyura ibihumbi 10Frw.

Mu banyarwenya batumiwe harimo Samia Orosemane wo mu Bufaransa, Sylvanie Njeng wo muri Cameroon, Napoleone na Cotilda bo muri Uganda ndetse na Chipukeezy wo muri Kenya. haziyongeraho Prince Nshizirungu, Herve Kimenyi, Muhinde, Merci Ndaruhutse, Michael Sengazi na Babu bo mu Rwanda.