wex24news

yatandukanye na Real Madrid yari amazemo imyaka 26

Ikipe ya Real Madrid yo muri Espagne yemeje ko yatandukanye na myugariro wari Kapiteni wayo, Nacho Fernandez, ugiye muri Qatar nyuma yo gukina imyaka 12 mu Ikipe Nkuru.

Mu itangazo bashyize ahagaragara, Real Madrid yavuze ko ishimira Nacho ku bihe yagiranye n’iyi kipe aho azahora ari umwe mu banyabigwi b’iyi kipe irusha izindi ibigwi muri ruhago ku ruhando mpuzamahanga.

José Ignacio Fernández Iglesias uzwi nka Nacho yanatwaranye Igikombe cy’u Burayi na Espagne y’Abatarengeje imyaka 21, atwara Nations League iheruka ndetse kuri ubu akaba ari kumwe n’Ikipe y’Igihugu iri mu Gikombe cy’u Burayi mu Budage.

Uyu uheruka gutwarana na Real Madrid Igikombe cya Champions League, ni umwe mu bakinnyi batandatu bonyine bamaze kwegukana iri rushanwa inshuro esheshatu aho ari na we watwaye ibikombe byinshi mu mateka ya Real Madrid.

Amakuru akaba avuga ko Nacho agiye kwerekeza muri Arabia Saoudite mu ikipe ya Al-Qadsiah iheruka kuzamuka mu cyiciro cya mbere.