wex24news

abapolisi bategetswe gukaza umutekano wa Ambasade

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda akaba na Perezida wa Komite y’inzego zishinzwe umutekano muri iki gihugu, Général Muhoozi Kainerugaba, yategetse abapolisi gukaza umutekano wa Ambasade ya Kenya i Kampala.

Gen Muhoozi yatanze iri tegeko nyuma y’aho Abanyakenya batwitse igice kimwe cya Ambasade ya Uganda muri Kenya, ubwo bari mu myigaragambyo ikomeye kuri uyu wa 25 Kamena 2024.

John Ndungutse ushinzwe ibikorwa bya Polisi muri Ambasade ya Uganda muri Kenya, yatangaje ko kuzimya inyubako y’iyi Ambasade byari bigoye kuko nta bikoresho byo kwifashisha byari bihari.

Gen Muhoozi yagaragaje ko hari impungenge z’uko Abanya-Uganda barakajwe n’urugomo rw’Abanyakenya na bo bashobora gutekereza kwihorera, bakajya gutwika Ambasade ya Kenya.

Umuryango Amnesty International wari waraye utangaje ko abapfuye ari batanu, biganjemo abarashwe n’abapolisi.