wex24news

uwatozaga Rayon Sports agiye kuyirega muri FIFA

Umutoza Julien Mette uheruka gutandukana na Rayon Sports yatangaje ko agiye kuyirega mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) kubera kutubahiriza amasezerano.

Uyu mutoza w’Umufaransa yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na B&B Kigali Fm kuri uyu wa Gatatu, tariki 26 Kamena 2024.

Abajijwe ubuzima yabayemo muri Rayon Sports, Mette yavuze ko yatangiriye mu bihe byiza ariko bikagenda bihinduka bitewe n’umusaruro utaragenze neza kubera gutakaza abakinnyi bakomeye.

Uyu mutoza avuga ko yasoje umwaka w’imikino nabi kubera ko ikipe yari imaze igihe idahemba bityo bigatuma abakinnyi bataba mu mwuka mwiza wo kubona itsinzi.

Yagize ati: “Nasoje umwaka w’imikino naniwe kuko namaze igihe nsobanurira abakinnyi impamvu umushahara n’uduhimbazamusyi byatinze kugira ngo bashyire imbaraga mu kibuga. Muri make nakoraga akazi ka Perezida n’umunyamabanga kuko gutinda k’umushahara si ikibazo cy’umutoza. Ubwo ni ko na bo babaga bareba ibyo mu kibuga. Njye numva buri wese yagakoze ibimureba.”

Yakomeje avuga ko hari abakinnyi bamutakiraga ko babuze n’ibyo kurya no guha imiryango yabo.

Rayon Sport: L’entraîneur Julien Mette veut un autre adjoint

Ati: “Hari igihe cyageze abakinnyi bakaza kundirira. Ni ubwa mbere nari mbibonye bambwiraga bati umutoza ntabwo dufite ibyo kurya, amafaranga yo kohereza iwacu kandi imiryango iradukeneye.”

“Ibyo byose babimbwiraga mbizi neza ko nanjye bamfitiye ibirarane by’amezi abiri kandi umugore wanjye yari atwite yarakeneye gutaha akajya kwitegura kubyara, ariko narihanganye ndabikora kubera urukundo narimfitiye Rayon Sports.”

Yakomeje avuga ko yiteguye kujyana Rayon Sports muri FIFA, ati: “Njye n’umunyamategeko wanjye turi gutegura ikirego tuzajyana muri FIFA kuko ntibigeze bubaha amasezerano yanjye. Ni bibi kuri bo kuko tuzahurira mu butabera. Amasezerano avuga ko umutoza mukuru ari we ushinzwe kugena abakinnyi bajya mu kibuga no gutegura ikipe. Rero tuzahurira imbere y’amategeko.”

Julien Mette yageze muri Rayon Sports muri Mutarama uyu mwaka asimbuye umunya- Tunisia Yamen Zelfani wandukanye na yo mu kwakira 2023 kubera umusaruro mubi.