wex24news

basanga Kagame akwiye kwitwa Baba wa Taifa

Abarwanashyaka b’Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI), basanga umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame akwiye kwitwa Baba wa Taifa kubera ibikorwa by’indashyikirwa yakoreye u Rwanda n’Abanyarwanda.

Ubuyobozi bwa PDI buvuga ko bwahisemo gutangira ibikorwa byo kwiyamamaza ndetse no kwamamaza umukandida bashyigikiye ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, kuri uyu munsi kubera ko aribwo uwo bashyigikiye kuri uwo mwanya yari yaruhutse kuko ubusanzwe baba bari kumwe aho agiye kwiyamamariza, ndetse bahitamo gutangirira mu Karere ka Rwamagana ahahurijwe Uturere twose tw’Intara y’Iburasirazuba.

Ubusanzwe baba wa Taifa ni ijambo riri mu rurimi rw’Igishwahili ugenekereje mu Kinyarwanda ni nko kuvuga ’Umukuru w’Igihugu w’Ikirenga’, aho mu bihugu nka Tanzania bikoreshwa ku wabaye Perezida wa mbere w’icyo gihugu, Julius Kambarage Nyerere ufatwa nk’inkingi y’iterambere ry’icyo gihugu, kimwe no kuri Nelson Mandela wahoze ayobora Afurika y’Epfo ufatwa nk’Umuyobozi Mukuru w’Ikirenga w’icyo gihugu.

PDI ihitamo Paul Kagame nk’umukandida uzabahagararira ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, ariko kandi bakanasaba Abanyarwanda ko nyuma yo kumutora kuri uwo mwanya bazagirira iryo shyaka icyizere bakaritora rikabona intebe mu Nteko Ishinga Amategeko, bizarifasha gukurikirana uko imigabo n’imigabo y’uwo bashyigikiye ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ishyirwa mu bikorwa.

Abarwanashyaka ba PDI bavuga ko biteguye gutora Kagame Paul ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ndetse bakazatora ishyaka ryabo kugira ngo bahe amahirwe abakandida baryo 55 bari kuri lisite yemejwe na komisiyo y’Igihugu y’amatora kuzabona amahirwe yo kuba abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko, kugira ngo bakomeze gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu muri manda y’imyaka itanu iri imbere.