wex24news

yihanganishije imiryango y’abazize impanuka

Serge

Perezida Paul Kagame yihanganishije imiryango y’ababuriye ababo mu mpanuka yabereye mu Karere ka Huye, yahitanye abantu bane abandi bagakomereka, ubwo berekezaga mu bikorwa byo kwamamaza.

Ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu Karere ka Huye baturutse mu turere dutandukanye twa Nyaruguru, Gisagara, Nyanza na Huye, Paul Kagame yabwiye abaturage ati

“Iyo mpanuka yabaye, abo yahitanye, abavandimwe babo imiryango yabo cyangwa abakomeretse ndagira ngo mvuge ko turi kumwe nabo. Harakorwa igishoboka byose ngo abakomeretse bavurwe.”

Perezida Kagame kandi yasabye abaturage ko muri ibi bihe byo kwiyamamaza bakwiye kwitwararika kugira ngo impanuka zidakomeza gutwara ubuzima bw’abo.

Ati “Muri ibi bihe mugerageze ntawe ubuza impanuka kuba ariko hari ukuntu abantu bakora bikazigabanya gusa ariko iyo yashatse kuba iraba. Ndagira ngo dukore ibishoboka turebe ko ibi byishimo, akazi dutegereje imbere kagiye gukorwa twabinyuramo neza tugabanyije izo mpanuka.”

Perezida Kagame kandi yijeje ko abakomerekeye muri iyo mpanuka hakorwa ibishoboka byose bakavurwa.