wex24news

Abasirikare barenga 20 bapfiriye mu mpanuka y’imodoka

Abasirikare b’abarundi barenga 20 baguye mu mpanuka yo mu muhanda,abagera kuri 30 nabo barakomereka.Ibi byabereye mu gace ka Manyama muri komine Mabayi intara ya Cibitoke yo mu majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’u Burundi, mu ijoro ryo ku cyumweru.

Abakomeretse bakaba barahise bajyanwa mu mujyi wa Bujumbura ari naho hari ibitaro by’abasirikare.

Nkuko bivugwa n’ababibonye,iyo modoka yari mu murongo muremure w’imodoka 10 za gisirikare itembagara mu ikorosi riteye ubwoba hari nka saa tanu z’ijoro.

Abasirikare baganiriye na SOS médias batashatse ko amazina yabo asohoka, bagize bati:”Abasirikare 8 bahise bapfa naho abasaga 38 nabo barakomereka,iyo modoka ikaba yari yuzuye abasirikare.”

Bivugwa ko imodoka yataye umuhanda kubera ko umushoferi atari asanzwe amenyereye ako karere.