wex24news

Abaduteye ‘tuzabakurikirana iwabo’

Minisitiri w’intebe wa DR Congo ubwo yari mu ruzinduko rwe rwa mbere mu ntara ya Kivu ya Ruguru iri mu ntambara, yatangaje ko abateye igihugu cye bazabakurikirana kugera iwabo.

Mu ijoro ryo ku wa gatatu Judith Suminwa yabwiye amatsinda y’abahagarariye inzego zitandukanye bari batumiwe ku kicaro cy’iyi ntara mu mujyi wa Goma ko uruzinduko rwe rwa mbere nka minisitiri w’intebe yahisemo kuruhera mu gace k’igihugu karimo intambara kuko ari ikibazo guverinoma ye ishyize imbere mu gushakira umuti.

Avuga kuri iyo ntambara, yavuze ko abateye igihugu cye bazabakurikirana. Ati: “Ntabwo tuzabareka, tuzakomeza, tuzakomereza iwabo mu buryo bumwe cyangwa ubundi, ntabwo tuzabareka.”

Suminwa yavuze ko atari ubwa mbere ageze muri aka gace, ariko ari ubwa mbere ahageze nka minisitiri w’intebe, ati: “Nagombaga guhera hano kuko, ibibazo bihari turabizi ariko ni ingenzi kwiyizira, ngahura n’abaturage, n’abategetsi ba hano nkabasha kuganira na bo”.

Judith Suminwa yizeje abaturage ba hano ko leta irimo gukora ibishoboka ngo igarure amahoro.

Suminwa yageze i Goma ku mugoroba wo ku wa gatatu aturutse i Bukavu aho yatangiriye uruzinduko rwe rw’akazi, ari kumwe kandi na minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi, minisitiri w’ingengo y’imari na minisitiri w’itangazamakuru akaba n’umuvugizi wa leta.