Lt Gen Mohan Subramanian, Umuyobozi w’Ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Ubibumbye muri Sudani y’Epfo, yasuye Ingabo z’u Rwanda ziri muri icyo gihugu mu bikorwa byo amahoro.
Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatatu tariki 26 Kamena 2024, ku cyicaro cy’Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudan y’Epfo mu butumwa bwo kugarura amahoro.
Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yatangaje ko Lt Gen Mohan Subramanian, yasuye izi Ingabo aherekejwe n’abayobozi bahagarariye ingabo mu bice by’amajyepfo no mu murwa mukuru, Juba.
Izi ngabo z’u Rwanda zisanzwe zibarizwa muri Rwabatt-1, zikaba ziyobowe na Lt Col Emmanuel Ntwali, ari nawe wabahaye ikaze maze abasobanurire mu nshamake uko umutekano uhagaze mu gace bashinzwe kugaruramo amahoro ndetse n’ibikorwa bakora bitandukanye bigamije kubungabunga amahoro muri ako gace bashinzwe.
Lt Gen Mohan Subramanian, yashimiye Lt Col Emmanuel Ntwali, uyoboye Rwabatt-1, uburyo bakoramo akazi mu gace bashinzwe ndetse amusaba gukomeza gukora ibikorwa byerekana itandukaniro mu gushyira mu bikorwa inshingano bahawe zo kubungabunga amahoro.
Yamusabye kandi ko mugihe bubahiriza cyangwa bashyira mu bikorwa inshingano zo kugarura amahoro, ko bakwiye kujya bafata imyanzuro nyayo igamije kurinda abaturage b’abasivile mu bice bashinzwe kurinda.
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, zikora izi nshingano binyuze muri Batayo eshatu ndetse n’izirwanira mu kirere zibarizwa muri Juba, Durupi, Torit ndetse na Malakal.