wex24news

biyemeje gufasha umuryango wu waguye mu muvundo

Mu muhango wo gushyingura Nirere Jeannette waguye mu muvundo nyuma yo kwamamaza umukandida wa FPR-Inkotanyi mu Karere Rubavu, abanyamuryango ba FPR biyemeje kuzafasha umuryango yaratunze harimo n’umwana asize.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper yatangaje ko Nirere Jeannette yakomerekeye mu muvundo hamwe n’abandi bantu 36 ndetse bane bakoretse cyane bahita bihutanwa kuvurirwa i Kigali.

Mulindwa avuga ko Nirere Jeannette yari Umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi kandi uyu muryango uzakomeza kumuba hafi, yasabye abaturage n’abandi banyamuryango ba FPR gufasha uyu muryango yaratunze, no kuzafasha umwana w’imyaka 12 asize.

Hategekimana Olivier ni umuvandimwe wa Nirere Jeannette, avuga ko bari biriranywe tariki 22 Kanama 2024, ndetse bahana gahunda yo kujya gushyigikira umukandida wa FPR-Inkotanyi mu gitondo.

Agira ati, “Icyo mwibukiraho ni ijambo twaganiriye ku mugoroba dutegura kujya gushyigikira umukandida wa FPR-Inkotanyi. Twaransangiraga, arimo kunsaba ko ashaka ko namufasha kurera umwana we w’umukobwa akazashobora kwiga neza. Sinari nzi ko arimo kunsezera. Mu gitondo yagiye gushyigikira umukandida wa FPR-Inkotanyi ariko ntitwabonanye, twategereje ko ataha turamubura, ku munsi wa kabiri dutangiye gushakisha nibwo batubwiye ko yapfuye kuko yari yakomerekeye mu muvundo.”

Nirere Jeannette w’imyaka 40 apfuye asize umwana umwe, akurikiranye na Mutoni Ahishakiye w’imyaka 18 wapfuye tariki 23 Kamena 2024, nawe aguye mu muvundo wabaye ahabereye igikorwa cyo gushyigikira umukandida wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Rubavu.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko 3 bari bakomeretse boherejwe kwitabwaho i Kigali barimo koroherwa naho abari mu bitaro bya Gisenyi nabo bafashijwe kandi ntakibazo bafite.