wex24news

yatandukaye na Iman Shumpert wamamaye muri NBA

Nyuma y’umwaka bari mu manza umuhanzikazi w’Umunyamerika, Teyana Taylor yatandukanye byemewe n’amategeko na Iman Shumpert wamamaye mu mukino wa basketball muri Amerika, nyuma y’ibibazo bitandukanye byaje mu rushako rwabo.

Shumpert yasabwe kwishyura amafaranga Teyana, asabwa kuzajya yishyura ibihumbi 80 by’amadorali uyu mugore yo gufasha mu kurera umwana ndetse asabwa kujya yishyura 100% amafaranga y’ishuri ry’uyu mwana we w’umukobwa.

Urukiko kandi rwagabanyije Shumpert na Teyana imitungo itandukanye bari bahuriyeho ariko uyu mugore agumana uburenganzira kuri sosiyete ze bwite yise Taylormade na Auntie’s.