wex24news

yasezeranyije abarangije amashuri yisumbuye gukora igisirikare amezi atandatu

Umukandida wigenga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Mpayimana Philippe, yiyamamarije mu Karere ka Ngororero, aho yasezeranyije ko abarangije kwiga mu mashuri yisumbuye ko bazajya bajya mu gisirikare.

featured-image

Mpayimana Philippe, yibanze ku ngingo zirimo kuzateza imbere itangazamakuru, akubaka ubushobozi bwaryo kugira ngo ribashe kugeza amakuru ku Banyarwanda.

Mpayimana kandi yabwiye abaturage b’i Ngororero ko nibamugirira icyizere bakamutorera kuyobora u Rwanda azazana impinduka mu rwego rw’uburezi aho nibura abasoje amashuri yisumbuye bazajya babanza kujya mu Ngabo z’u Rwanda nibura amezi 6.

Muri izi ngingo yibanze ku zijyanye n’ubukungu aho yabwiye abaturage ko inguzanyo zo mu ma banki zifite inyungu yo hejuru ku buryo nibamutora inyungu ku nguzanyo izajya munsi ya 10%, gushyiraho uburyo bwo kurema imirimo myinshi, ingingo zirebana n’ububanyi n’amahanga aho avuga ko natorwa azatuma habaho Abadepite 2 bahagarariye Abanyarwanda baba mu mahanga, gushyira imbaraga mu kwimakaza uburenganzira bw’umugore n’umwana.