wex24news

yashinje FDLR gukorana na ADF

Umuhuzabikorwa w’ihuriro AFC ryibumbiyemo imitwe ya politiki n’iyitwaje intwaro nka ARC/M23, Corneille Nangaa, yashinje umutwe wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda gukorana na ADF irwanya ubutegetsi bwa Uganda.

Mu ibaruwa ifunguye yageneye Perezida w’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, yatangaje ko hari imikoranire iri hagati y’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’imitwe yitwaje intwaro igira uruhare mu guhungabanya umutekano mu burasirazuba bw’iki gihugu.

Nangaa yatangaje ko bitewe n’imiyoborere mibi y’igihugu n’igisirikare cyacyo, umutwe wa CODECO usa n’uwigaruriye intara ya Ituri, ADF yigarurira igice cya Kivu y’Amajyaruguru, aho yica abasivili, igatera abaturage ubwoba, ikabambura ubutaka. Yongereyeho ko ibi ari na byo bikorwa na FDLR muri Kivu y’Amajyaruguru.

Ingabo za RDC n’ubusanzwe zifatanya na FDLR mu rugamba rwo kurwanya M23, nk’uko bishimangirwa n’impuguke za Loni zikurikiranira hafi umutekano wa RDC. Ibi bisobanuye ko uyu mutwe wa ADF biri gukorera hamwe mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ibaruwa ya Corneille Nangaa yamenyeshejwe Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres n’umuhagarariye muri RDC akaba n’Umuyobozi wa misiyo y’amahoro y’uyu muryango muri iki gihugu, Bintou Keita.