wex24news

 yibasiye ishyaka bari bemeye gusangira ubutegetsi

Perezida Cyril Ramaphosa arashinja umukuru w’ishyaka rya DA John Steenhuisen kugerageza gushyiraho leta ibangikanye, arenze ku itegekonshinga, ni nyuma  y’ibyumweru bemeranyije gusangira ubutegetsi.

featured-image

Amasoko y’imari n’imigabane yagabanutse agaciro cyane nyuma yuko iyo nkuru y’ubushyamirane bukomeye imenyekanye, ni mu gihe ishyaka ANC rya Ramaphosa na DA yitezwe kugabana imyanya y’abagize leta no gutangira kumenyera iyo myanya y’ubutegetsi bagakora akazi.

ANC yanashyize umukono ku masezerano n’ayandi mashyaka umunani mato yo mu ihuriro, Ramaphosa arimo kotswa igitutu kugira ngo anashyire nibura amwe muri yo muri leta ye.

Ramaphosa yanditse iyo baruwa irimo uburakari bwinshi nyuma yo kwemerera DA kuyiha imyanya itandatu muri leta, nkuko amakuru yo mu bitangazamakuru byo muri Afurika y’Epfo abivuga.

Ibaruwa ya Ramaphosa yashinje umukuru wa DA “kugenda yongera ibyo asaba” muri ibyo biganiro byo gushyiraho leta.

Yanacyashye Helen Zille, ukuriye inama nkuru ya DA ku rwego rw’igihugu, kubera ibyo asaba, Ramaphosa yavuze ko “bikomeretsa, byo kwiyemera ndetse bidahuje n’itegekonshinga”.

Bamwe bafite ubwoba ko ubwo bushyamirane bushobora gusenya amasezerano y’ihuriro amashyaka yombi yashyizeho umukono ku itariki ya 14 Kamena.