Rutahizamu Rukundo Abdoul Rahman wakiniraga Amagaju yageze i Kigali aho aje gusinyira Rayon Sports.
Uyu musore ukomoka i Burundi yakiriwe ku Kibuga cy’Indege cya Kigali kiri i Kanombe n’Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports, Namenye Patrick.
Yatanzweho miliyoni 20 RWF aho ari businye amasezerano y’imyaka ibiri muri Gikundiro.