wex24news

Abigaragambya bahaye Ruto amasaha 48 yo kuba yamaze kwegura

Abanya-Kenya bari mu myigaragambyo basabye Perezida William Ruto kwegura, nyuma y’amasaha make yemeye gucubya imvururu zimaze icyumweru mu gihugu.

Abigaragambya bahaye Ruto amasaha 48 yo kuba yamaze kwegura

Itangazo ryasohowe n’ababahagarariye rivuga ko “Twebwe abaturage ba Repubulika ya Kenya, dutangaje ko tutagifata William Ruto nka Perezida wa Kenya. Turamuhamagarira guhita yegura hanyuma ibiro bye akabishyikiriza abaturage ba Kenya. Igihe cye ku butegetsi cyaranzwe n’ubuswa, imicungire mibi ndetse no kunanirwa gukemura ikibazo cyerekeye iby’ibanze igihugu cyacu bikeneye”.

People gesture as they take part in a demonstration over police killings of people protesting against Kenya's proposed finance bill

Abanya-Kenya kandi bavuga ko ibi bibazo byagize ingaruka mbi ku mibereho yabo, ndetse binahungabanya cyane umusingi wa demukarasi yabo.

Abigaragambya bamaganaga umushinga w’itegeko rigamije kongera imisoro waherukaga kwemezwa n’abadepite bo mu nteko ishinga amategeko ya Kenya. Ni umushinga bagaragazaga ko uzatuma ikiguzi cy’imibereho cyiyongera, bityo bakawugaragaza nk’umutwaro kuri Bo aho kuba igisubizo.

Ruto watangaje ko Guverinoma ya Kenya iteganya kugirana ibiganiro n’inzego zitandukanye mu gihugu, mu rwego rwo gushaka ubundi buryo ibibazo birimo imyenda iki gihugu gifite byakemuka.

Abanya-Kenya ku rundi ruhande ntibakozwa ibyo yatangaje, kuko bo bavuga ko bakeneye “umuyobozi wubahiriza amahame yo gukorera mu mucyo, kubazwa inshingano kandi ushyira imbere imiyoborere myiza”.

Abigaragambya kuri ubu bashyigikiwe n’abarimo Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya, Kiliziya Gatolika, abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’imiryango itandukanye; bahaye Perezida William Ruto amasaha 48 yo kuba yamaze kwegura.

Abigaragambya kandi basabye inzego zose kotsa igitutu Perezida Ruto kugeza yeguye.