wex24news

ntibemerewe gusohoka igihugu muri iki gihe cy’ibiruhuko

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu n’umutekano w’u Burundi yatangaje ko nta munyeshuri wemerewe kurenga imipaka y’igihugu muri ibi biruhuko kubera ko bose bagomba kwitabira ingando. Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kane, itariki 27 Kamena 2024 ari i Gitega.

Kuri uyu wa Kane i Gitega mu murwa mukuru w’igihugu hari hateraniye inama yahuriyemo abaminisitiri batatu, ari bo; minisitiri w’umutekano, uw’uburezi ndetse n’ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi. Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi bashinzwe uburezi mu makomini bo mu Ntara ya Gitega ndetse n’abagize inzego z’umutekano.

Abanyeshuri b'Abarundi ntibemerewe gusohoka igihugu muri iki gihe cy'ibiruhuko

Impamvu yateranyije iyi nama yari ukwiga uko bakurikirana uburezi n’imyifatire y’urubyiruko muri iki gihe cy’ibiruhuko. Minisitiri w’umutekano, Martin Niteretse, muri iyo nama yasabye abapolisi kurinda neza imbibi z’igihugu kugirango hatagira umunyeshuri ugerageza gusohoka igihugu, bitwaje ko bagiye gushaka amafaranga hanze y’igihugu mu biruhuko.