wex24news

Afro Nation yahuruje imbaga i Burayi

Abakunzi b’umuziki wo muri Afurika n’inshuti zabo bakomeje kuryoherwa n’ibitaramo by’iserukiramuco rya Afro Nation byatangiye kubera i Lisbon muri Portugal, guhera ku wa 26 Kanama kugera tariki 28 Kanama 2024.

Ibi bitaramo by’iminsi itatu byatangijwe n’abahanzi barimo , Asake wanazanye umuraperi Central Cee ku rubyiniro baririmbana indirimbo bise “Wave”, Tyla.

Kuri uyu wa 28 Kanama 2024 abakunzi b’umuziki wo muri Afurika barataramirwa n’abahanzi barimo , Rema, Diamond Platnumz , Dadju, Tayc, Seyi Vibez, Nihno n’abandi.

Abaraba bari ku rubyiniro rwateguriwe abakunda umuziki wa Amapiano bo barataramirwa na Tyler ICU, Young Stunna, Mellow & Sleazy, na Major League DJz.

Umwaka ushize ibi bitaramo byari byabereye muri Portugal byitabiriwe n’abagera mu ibihumbi 40 bavuye mu bihugu 140.