wex24news

Ushinjwa kugira uruhare mu rupfu rwa Tupac yasabye kurekurwa

Nyuma y’umwaka umwe atawe muri yombi, Duane “Keefe D” Davis ushinjwa kugira uruhare mu rupfu rw’umuraperi Tupac Shakur rwabaye mu 1996, yasabye urukiko kurekurwa atanze ingwate.

US-ENTERTAINMENT-CRIME-TUPAC-COURT

Icyifuzo cya “Keefe D” Davis cyateshejwe agaciro n’urukiko rw’i Nevada rwategetse ko akomeza kuburana afunze nyuma y’uko rusanze ibihumbi 750$ by’ingwate yari yemeye gutanga nta nkomoko yabyo.

Ibinyamakuru kivuga ko Cash “Wack 100” Jones ureberera inyungu z’abahanzi barimo The Game na Blueface yari yemeye guha “Keefe D” Davis ibihumbi 112 500$ avuga ko ari impano.

Urukiko ntirwamwizeye bitewe n’uko uyu mugabo yari aherutse kugaragara mu bitangazamakuru avuga ko azishyura “Keefe D” Davis bagakora filime y’uruherekane ivuga kuri we ndetse n’ibi birego byo kwica umuraperi Tupac Amaru Shakur.