wex24news

babukereye mu kwakira umukandida Paul Kagame wa FPR Inkotanyi

Ibikorwa byo kwiyamamaza ku mukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Kamena 2024, byakomereje mu Karere ka Rusizi aho imbaga y’abantu yazindutse ijya kumwakira.

Ingeri z’abantu batandukanye bazindukiye kuri sitade ya Rusizi baririmba indirimbo na morali nyinshi bagaragaza ko bishimiye ibyiza umukandida wabo Paul Kagame yabagejejeho muri manda irangiye y’imyaka irindwi.

Ibyo abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bishimira bagejejweho n’umukandida wabo Paul Kagame biri mu nkingi zose z’iterambere haba mu bukungu, imibereho myiza, ubuzima, uburezi n’ibikorwa remezo n’ibindi, bakaba biteguye kumutora kugira ngo akomeze abagezeho ibyiza yabateganyirije muri manda y’imyaka itanu iri imbere.

Biteganyijwe ko ibikorwa byo kwiyamamaza ku mukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame bikomereza mu Karere ka Nyamasheke kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Kamena 2024, n’i Karongi tariki 30 Kamena 2024.

Imyiteguro yo kwakira umukandida wa FPR Inkotanyi i Rusizi imaze iminsi, by’umwihariko mbere y’umunsi nyirizina, urubyiruko n’abandi bantu batandukanye mu mujyi wa Rusizi barimo baririmba indirimbo zitandukanye zimuvuga ibigwi n’ubutwari byamuranze mu myaka amaze ayobora Igihugu.