wex24news

yanyuze muri REG BBC yageze muri NBA

Umunya-Cameroun, Ulrich Chomche wanyuze muri REG BBC mu mikino ya BAL yatoranyijwe na Toronto Raptors yo muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ulrich, wari amahitamo ya 57 muri izi NBA Draft yahise agurishwa muri Toronto Raptors yo muri Canada yari ifite inyota yo kwibikaho abakinnyi bakiri bato kuko muri uyu mwaka yatoranyije

Ulrich Chomche yanyuze muri REG BBC ubwo yari mu mukino ya BAL 2023. Uyu Munya-Cameroun w’imyaka 18 yabaye uwa karindwi utoranyijwe muri NBA.

Itoranywa ry’uyu mwaka, Abafaransa bihariye imyanya ya mbere, aho Zaccharie Risacher wari nimero ya mbere yatoranyijwe na Atlanta Hawks ndetse na Alex Sarr watoranyijwe na Washington Wizards.