wex24news

nibataduha abagerageje coup d’état ntabwo tuzafungura imipaka

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Albert Shingiro, yatangaje ko igihuugu cye kidateganya gufungura imipaka yacyo n’u Rwanda, mu gihe cyose rutaragishyikiriza abagerageje guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza mu myaka icyenda ishize.

U Rwanda nirutaduha abagerageje coup d'état ntabwo tuzafungura imipaka: Minisitiri Shingiro

Shingiro yabitangarije mu kiganiro abaminisitiri batandukanye bo muri Guverinoma y’u Burundi bagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Kamena 2024.

Iki gitero cyo mu Ukuboza 2023 RED Tabara yigambye kucyiciramo abasirikare icyenda n’umupolisi umwe, mu gihe Leta y’u Burundi yo ivuga ko abishwe ari abasivile babarirwa muri 20.

Minisitiri Albert Shingiro yabwiye abanyamakuru ko RED Tabara ishyigikiwe n’abagerageje guhirika Nkurunziza “bacumbikiwe ndetse banagaburirwa n’u Rwanda”.

Yavuze ko mu gihe cyose Kigali itarabashyikiriza Gitega ngo bagezwe imbere y’ubutabera imipaka ihuza ibihugu byombi itazigera ifungurwa.

yagize ati: “Na n’ubu rero turacyategereje ko baduha abo bantu bashatse guhirika ubutegetsi muri 2015, tukibaza ko banabaduhaye uyu munsi nyuma y’umunota umwe twahita dufungura iyo mipaka. Murumva ko tutafungura imipaka hakiriho abanzi bari muri icyo gihugu bahora batera biciye ku mutwe w’iterabwoba wa RED-Tabara”.

Yagize ati: “Muri make rero imigenderanire hagati y’u Rwanda nayigereranya n’ihindagurika ry’ibihe, hari ubwo hagwa imvura nyinshi y’amahindu abantu bakanyagirwa, bagatoha; n’igihe hava izuba hakaza akayaga keza, abantu bakabana neza. Nta mvura idahita hazagera igihe imigenderanire hagati y’ibihugu byacu byombi imere neza, cyane nibaduha abo bantu ni bwo dushobora gufungura imipaka”.