wex24news

Ari guhigisha uruhindu uwamwibye

Umuhanzikazi Lydia Jazmine uri mubagezweho mu muziki wa Uganda, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akomeje guhigisha uruhindu umusore witwa Arinaitwe David ashinja kumwibira amafaranga.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Lydia Jazmine yagize ati “Arinaitwe David arashakishwa. Yanyibye amafaranga arangije aracika. Nihagira umenya aho ari amenyeshe ubuyobozi kandi uzatanga ayo makuru azahembwa bishimishije.”

Amakuru y’ubwo bujura yahamijwe n’ikinyamakuru cyo muri Uganda cyibanda ku myidagaduro ‘Exclusive Bizz’ cyanditse ko mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 28 Kamena 2024, uwitwa Arnaitwe David yibye amafaranga ya Lydia Jazmine.