wex24news

yatangaje leta nshya y’ihuriro bwa mbere mu mateka

Perezida w’Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa yatangaje leta nshya y’ihuriro, nyuma yuko ishyaka rye rya ANC ritakaje ubwiganze mu nteko ishingamategeko mu matora yabaye muri Gicurasi uyu mwaka.

featured-image

ANC izagira imyanya 20 muri 32 igize iyo leta, mu gihe ishyaka rya DA niryo shyaka rya mbere rikomeye mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi rizagira imyaka 6. Indi myanya 6 yasangiwe n’amashyaka mato.

Ukugabanuka kw’abashyigikiye ANC mu matora kwagaragaje kubihirwa kw’abaturage ku kwitwara nabi kwayo mu guha abaturage serivisi z’ibanze no guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri, ubukene na ruswa.

Muri leta nshya, ANC izakomeza kugira minisiteri zikomeye nka minisiteri y’ingabo, minisiteri y’imari na minisiteri y’ububanyi n’amahanga.

Mu ijambo ryanyuze kuri televiziyo ku cyumweru, Ramaphosa yagize ati: “Leta nshya izibanda ku iterambere ry’ubukungu ryihuse, ridaheza kandi rirambye no gushyiraho sosiyete ibereye kurushaho.”

ANC yakiriye neza iyi leta, ivuga ko ari “intambwe y’ingenzi itewe, ndetse igaragaza ubudaheranwa bwa demokarasi yacu”.

Hagati aho, ishyaka rya DA ryavuze ko ritewe ishema no “guhagurukira gukora inshingano neza no gufata umwanya wacu, ku nshuro ya mbere, mu cyicaro cya guverinoma y’igihugu”.

DA yanasezeranyije “imiyoborere myiza, kutihanganira na busa ruswa n’igenamigambi ry’ibishoboka mu ngiro”.