wex24news

yatangaje abaraperi batanu yemera nk’aba mbere mu bihe byose

Umunyamerika wamamaye mu njyana ya hip-hop, Lil Wayne yahishuye abaraperi batanu afata bk’ab’ibihe byose muri uyu muziki uri mu zikunzwe ku isi.

featured-image

Lil Wayne uri mu bakoze indirimbo nyinshi zakunzwe ku isi, yerekanye urutonde rw’abaraperi batanu yemera ko ari ab’ibihe byose mu kiganiro yakoze kuri uyu wa gatanu.

Uyu muyobozi wa Young Money yavuze ko Eminem, Jay-Z, Missy Elliot, Notorious BIG na Drake aribo baraperi 5 ba mbere b’ibihe byose.

Eminem

Eminem

Jay-Z

Jay-Z nawe yagaragaye kururu rutonde

missy elliott photo

Missy Elliot watunguwe no kwisanga kuri uru rutonde anashimira Lil Wayne.

mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X,rwahoze ari Twitter, yagize ati: “Buri gihe ngushimira nicishije bugufi kuko uri umunyabigwi kandi uhora unyereka urukundo mu myaka irenga makumyabiri, uhora uvuga izina ryanjye ku rutonde rwawe,kandi ntabwo wigeze uhinduka.N’ukuri uru ni urukundo…Urukundo rwinshi kuri wowe munyabigwi.”

Image

Notorious BIG ni umunyabigwi mu jyana ya Hip Hop akaba yarapfuye afite imyaka 24, yishwe arashwe mu 1997, yari umwanditsi w’indirimbo, atuganya imiziki[producer].

Drake

Drake nawe yarari kuri uru rutonde.

Aba baraperi batanu ba mbere Lil Wayne yatanze batandukanye n’urutonde ruherutse gushyirwaho na Billboard,rushyira JAY-Z ku mwanya wa mbere, akurikirwa na Kendrick Lamar na Nas.