wex24news

nyuma y’ifatwa rya Kanyabanyonga yasabwe ibisobanuro

Ihuriro LAMUKA rigizwe n’imitwe ya politiki itavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryasabye Perezida Félix Tshisekedi ibisobanuro ku buryo umutwe witwaje intwaro wa M23 utazongera gufata akandi gace nyuma ya Kanyabayonga.

Nyuma yo gufata Kanyabayonga, abarwanyi ba M23 birukanye ingabo za RDC mu birindiro byazo muri Kirumba, zihunga zerekeza mu mujyi wa Butembo ufatwa nk’uwa kabiri ukize muri Kivu y’Amajyaruguru, inyuma ya Goma.

featured-image

Ku wa gatandatu, tariki ya 29 Kamena,nibwo umuvugizi wa Lamuka,Prince Epenge, yagaragaje iki cyifuzo mu itangazo i Kinshasa. Yashimangiye ko ari ngombwa kumenya ibyakozwe mu burasirazuba bwa DRC kugira ngo leta ihagarike inyeshyamba za M23 muri ako karere.

Yagize ati: “Ihuriro rya Lamuka rirasaba ibisobanuro, Bwana Felix Tshisekedi atubwire ari gukora iki mu burasirazuba n’ibiteganyijwe kugira ngo iki kibazo nticyongere kwisubiramo.”

Yashimangiye ko abaturage bo muri Kivu y’amajyaruguru bakeneye umutekano no kurindwa kugira ngo bashobore guhinga imirima yabo no kwibeshaho. Yongeyeho ati: “Bashobora kujya mu murima, ariko icyo bashaka ni icyemezo cy’uko batazicwa na ADF na FDLR”.

Kanyabayonga ni agace k’ingenzi cyane kuko gafatwa nk’amasangano y’ubucuruzi bwo mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru. Kiyongereye ku tundi twafashwe na M23 turimo umujyi wa Bunagana n’agace ka Rubaya gakungahaye ku mabuye y’agaciro ya Coltan.