wex24news

yiyemeje gukuraho amazina y’amagenurano ateye ipfunwe natorerwa

Umukandida wigenga ku mwanya wa Perezida wa Republika, Mpayimana Phillipe, kuri iki Cyumweru yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu Murenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza, mu Ntara y’Amajyepfo.

featured-image

Ubwo yagaragazaga imigabo n’imigambi ye, yibanze cyane ku muco Nyarwanda ndetse n’ikibatsi azongera mu kuwunoza.

Avuga ko azashimangira cyane gukorera ku gihe no kuvugisha ukuri, amazina y’amagenurano ateye ipfunwe nayo ngo azayaca mu Rwanda natorwa.

Yagize ati: “Uyu munsi niyamamaje i Nyanza ku gicumbi cy’umuco, i Mushirarungu hitwa neza, nasabye ko ahantu hose hitwa nabi mu Rwanda amazina azahindurwe. Nzashyigikira kandi indangagaciro yo gukorera ku gihe, kuvuga ukuri no gukunda igihugu byigishwa mu itorero ry umudugudu.”

Yashimye uko abatuye Rwabicuma n’abandi bari bahari bamwakiriye, Nyanza ni akarere ka 13 Mpayimana Phillipe yiyamamarijemo uyu munsi, akaba azakomeza ibikorwa bye byo kwiyamamaza ku italiki 02 Nyakanga biteganijwe ko aziyamamariza mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe two mu Ntara y’Amajyepfo.

Image